Mutabare abaptu barwanye ! :

Umuganga wakunda kugasoma yigeze kugakura mu icupa kamukuramo itaburiya.

Uti kagire inkuru re!

Uko byagenze burya ibara umupfu, ariko umugabo yagize atya yinywera agatama, aragasoma arasusuruka, ariko akomeje karamugarika, icyuya kiramurenga, ururimi rurasohoka, abandi basangiraga baraterura barahutera no kwa muganga bati ba!

Umuganga wari ku izamu basanga rero nawe yashize inyota, amukubise igipimo, ati «umuntu yahwereye kare nimumujyane mu buruhukiro (morgue).»

Baraterura baragenda bashyira iyo, bategereje ko bzagaruka gutwara umurambo bukeye.

Nyamugabo wawe rero uko yakaryamye aho muri icyo kizu gikonje kubi, inzoga ziratangira zimukamukamo, ati «wa mugore we ko imbeho inyishe wanyoroshe!»

Akabakabye yumva ari wenyine, akoze ku ruhande abura icyo afata, yumva ayobewe aho ari.

Aba akoze mu mufuka akuramo ikibiriti, dore ko yatumuraga n'agatabi, agize ngo aracana abona ari hagati y'abapfu.

Induru ayiha umunwa, yirukira ku rugi aratangira arahondagura.

Maramuko wari uraye izamu aba avugije induru ati "nimutabare abapfu barwanye, nimutabare, nimutabare, yeee!"

Abarwayi iyo ku bitanda bahubuka biruka bahunga abo bazimu barwanira mu nzu y'abapfu.

N'ubu hari abakiruka.